Ibyamamare bifite inkomoko muri Afurika birimo Tyla byatambukanye umucyo mu birori bya Met Gala ya 2026.

Ni ibirori byabereye muri Metropolitan Museum of Art muri leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abahanzi n’ibyamamare bakomoka ku mugabane wa Afurika bongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga muri Met Gala ya 2026, aho bagaragaje imyambarire idasanzwe, umuco wabo, ndetse n’indangagaciro zibaranga.

Uyu mwaka, itapi itukura (red carpet) yagaragayeho ibyamamare bitandukanye bikomoka muri Afurika, birimo Damson Idris ukomoka muri Nigeria, Skepta, ufite inkomoko muri Nigeria, Tyla ukomoka muri South Africa, Ayo Edebiri ukomoka muri Nigeria, n'Umunya-Amerika Doja Cat, ariko ufite n'inkomoko muri South Africa, ndetse na Anok Yai ukomoka muri South Sudan.

Ibi byongeye gushimangira uburyo abahanzi n’abanyamideli bakomoka muri Afurika bakomeje kugira uruhare runini mu guhindura isura y’imideli ku isi.

Ibi ibirori kandi byitabiriwe n'ibindi byamamare bikomeye benshi birimo, Beyoncé na Jay-Z, Rihanna na A$AP Rocky, umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodríguez, Kim Kardashian, Katy Perry, Cardi B, Steph Curry n'umugore we Ayesha Curry, Serena Williams na Lauren Sánchez Bezos, n'abandi benshi.

Met Gala izwi nk’imwe mu birori bikomeye by’imideli ku isi, ihuriza hamwe ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamideli n’abanyapolitiki, bose baba baje kugaragaza imyambarire ijyanye n’insanganyamatsiko y’uwo mwaka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari igamije kugaragaza uburyo imyambarire ishobora kuba igikoresho cyo kwerekana amateka n’umuco w’abantu, cyane cyane hibandwa ku myambarire y’abirabura n’uruhare rwayo mu guhindura isi y’imideli.

Ibi birori bitegurwa hagamijwe gukusanya inkunga ijya mu ishami ry’imideli rya Costume Institute, rikorera muri Metropolitan Museum of Art.

Doja Cat

Doja Cat.

Damson Idris.jpg

Damson Idris.

Ayo Edebiri.jpg

Ayo Edebiri.

Anok Yai

Anok Yai.