Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca, yongeye kunyomoza ibivugwa ko akundana n'umubyini Titi Brown, anashyira umucyo ku mubano wabo, wavugwagamo agatotsi.

Mu kiganiro “Long Interview” cya B&B Kigali, Nyambo yashimangiye ko we na Titi Brown ari inshuti magara gusa, batigeze bakundana urukundo rw’abitegura kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati “Ntabwo abantu baba inshuti badakundana. Naramukundaga nk’inshuti yanjye, nawe akankunda nk’inshuti ye. Birenga iby’ubushuti biba ubushuti magara.

Yongeyeho ko icyatumye umubano wabo ukomera, bakaba inshuti magara, ari uko bafashanyaga mu mirimo bakora, buri umwe agatuma undi atagira ubwigunge, byumwihariko igihe Titi Brown yari avuye muri gereza.

Ati “Ariko ibyo gukundana byo ntabwo byigeze bibaho nk’abakunzi.”

Aba bombi bamaze igihe kinini bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu bagaragara kenshi bahuje urugwiro, bigatuma abenshi bahamya ko bakundana, nubwo bo badasiba kubihakana, bavuga ko ari inshuti magara gusa.

Nyambo

Photo: Nyambo Jesca yari umutumirwa mu kiganiro "Long Interview" gikorwa kikanategurwa na Jado Castar.

Icyakora mu minsi ishize, ababashinjaga gukundana batangiye gukeka ko umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse ko baba baranatandukanye bitewe n’ibimenyetso byagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga, aho bombi bari barasibye amafoto bari kumwe ku rubuga rwa Instagram.

Ibyo byavuzwe cyane ubwo Nyambo atagaragaraga mu birori bya Titi Brown byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 30.

Gusa Titi Brown yaje gusobanura ko uyu mukobwa, ukunzwe na benshi muri filime nyarwanda, yari arwaye igifu.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, Nyambo yavuze ko abantu badakwiye guhora bitega kubabona bari kumwe kuko ari abantu babiri batandukanye uretse kuba ari inshuti.

Ati “Ariko se reka mbaze: Titi ni indangamuntu yanjye? Uziko mwafashe ngewe na Titi mukatugira umuntu umwe, tutakiri abantu babiri!”

Yongeyeho ko mu gihe bataratangariza abantu ko umubano basanzwe bafitanye wahindutse, ntakirahinduka. Agaragaza ko bahinduye uburyo biyerekana ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Mu gihe tutarabatangariza ko uwo mubano udahari sinzi impamvu mwe muwukuraho. Nuko hari ibyo twanze tukanahagarika, ariko umubano urahari. Ntakibazo dufitanye.”

Nyambo na Titi

Photo: Titi Brown na Nyambo Jesca bakomeje guhakana ko badakundana ahubwo ari inshuti magara, nubwo bakunze kugaragara bahuje urugwiro bidasanzwe.

Muri iki kiganiro kandi, Nyambo yavuze ko kuba akora umwuga wo gukina filime awukunda biri mu bimufasha gutera imbere cyane kuko abikorana imbaraga ndetse ntacike intege.

Avuga kandi ko yagize amahirwe yo gushyigikirwa n’umubyeyi we (nyina) ubwo yari akinjira mu gukina filime, mu gihe abandi bamutegaga iminsi bavuga ko agiye kunanirana akaba “indaya.”

Nyambo yavuze ko yakuze agaragaza impano yo kwandika no gukina filime, dore ko yatangiye akina ari Bikira Mariya mu makinamico yo mu rusengero kuri Noheli mu bwana bwe, ndetse akanandika indirimbo za korale y’abana yabagamo.

Nyambo yinjiye muri filime bwa mbere akina mu yayoborwaga na Asia Umutoni. Ati “Ni yo ya mbere nakinnyemo mu buryo butateguwe, bituma n’abandi babona impano yanjye.”

Reba igice cya mbere cy'ikiganiro na Nyambo Jesca:

Long Interview

Photo: Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu, Nyambo Jesca, na Neza Valency wa B&B Kigali.