Follow
Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi, Niyitegeka Gratien, wamamaye nka Papa Sava, yahishuye uko yinjiye mu mwuga wo gukina filime bitari inzozi ze, ndetse nta muntu n'umwe abisabye.
Mu kiganiro Long Interview cya B&B Kigali, Papa Sava yavuze ko mu buto bwe atigeze yifuza cyangwa ngo atekereze ko azakina filime, ahubwo uko yigaragaje ari gukina amakinamico byamubereye ikiraro kimwinjiza muri filime.
Nubwo amaze imyaka myinshi akora ubuhanzi, aho avuga ko azuzuza imyaka 30 mu mpera za 2025, Papa Sava avuga ko kugira ngo yinjire mu gukina filime n'amakinamico byatangiye ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Yavuze ko higeze kuba amarushanwa y'ubuhanzi ahuza za kaminuza zo mu biyaga bigari by'Afurika azwi nka "Inter-University Arts Festival of Butare (FIAB)," maze yiyerekana akina ikinamico ariko ari wenyine ibizwi nka "one-man show."
Icyo gihe Papa Sava ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza muri ayo marushanwa yari yahuruje abanyeshuri baturutse muri kaminuza zikomeye muri aka karere zirimo na Makelele University yo muri Uganda.
Papa Sava yagaragaje ko ibyo byatumye abonwa na benshi, harimo n'abamusabaga kwinjira mu mwuga wo gukina filime.
Ati "Nyuma rero nka 2010, baza kunshaka rwose, barambwira bati hari umukinnyi twabuze, twananiranwe wari umuhanga uzwi hano mu Rwanda, turashaka ko uza ukadukinira. Ni uko nagiyemo (muri filime)."
Yakomeje ati "Ntabwo nabeshya umuntu ko nigeze nsaba umuntu kujya muri filime, cyangwa nigeze mbitekereza."
Ni nabwo yatangiye kuba ikimenyabose, cyane cyane ubwo yakinaga yitwa Sekaganda muri filime yitwaga "Zirara Zishya."
Papa Sava yavuze ko n'izindi filime yagiye yinjiramo, byari byaturutse kuri iyo filime yakinnye mu 2010, yinjira muri uyu mwuga.
Nyuma yaje guhura na Misago Wilson, bashinga Inshunti Friends, ndetse aza no kumushyira mu mushinga wa filime y'uruhererekane Seburikoko, yakunzwe cyane na benshi.
Papa Sava yagaragaje ko kugira ngo utere imbere mu gukina filime cyangwa indi myuga yerekeranye n'ubuhanzi bisaba kubanza kwimenya, ukamenya niba ubikora nk'umuhashyi cyangwa ari umuhamagaro
Ati "Banza umenye ibintu niba uri kubikora nk'umuhashyi. Niba ubikora nk'umuhashyi, wirukanke ahantu hose hashoboka uhahe, uhindagurike nk'uruvu. Ariko niba ari umuhamagaro, wisuzume kandi ushyireho intego."
Papa Sava kandi yahishuye ko Samusure, wamenyekanye mu gukina filime, ari we wamwinjije mu kuvuga amazina y'inka no kuyobora ibirori by'ubukwe.
Ati "Ariko nza kubona umuntu witwa Samusure, twahuriraga muri byo nakubwiraga byitwa FIAB. Yarambwiye ati 'ariko hari ibintu mbona ukora utabyaza umusaruro,' ndamubaza nti ibihe? Ati 'iby'amazina y'inka.' Mbyinjiramo gutyo."
"Burya amazina y'inka nayinjijwemo na Samusure, akajya antuma gukorera ahantu."
Photo: Killaman (uri ibumoso), Umunyamakuru wa B&B Kigali, Neza Valency, Papa Sava, na Bagirishya Jean de Dieu wa B&B Kigali.
Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca, yongeye kunyomoza ibivugwa ko akundana n'umubyini Titi Brown, anashyira umucyo ku mubano ...
Umukinnyi wa Los Angeles Clippers, Kawhi Leonard, wegukanye ibikombe bibiri bya NBA, ndetse n'umuhanzikazi w'umunya-Nigeria ...
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...