Umuhanzi w’Umunyarwanda Elvin Cena yanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda, nyuma y'uko indirimbo ye “Let Me Be” ifashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard U.S. Afrobeats Songs.

Ibi ni ubwa mbere bikozwe n'umuhanzi w'umunyarwanda.

Cena ni umuhanzi ukiri muto, dore ko afite w’imyaka 21 gusa. Akaba akorera ibikorwa bye by'umuziki i Burayi aho yiga mu Bufaransa.

Indirimbo “Let Me Be” yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Cena yafunguye shene nshya ashyiraho iyi ndirimbo, yiyita “The Second Voice”. Iyo shene itandukanye n’iyo yari asanzwe akoresha, gusa indirimbo itangiye gukundwa cyane nyuma y'uko yongeyeho izina yarasanzwe akoresha mu muziki.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa isohotse, iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 9.7 kuri YouTube, ndetse ikaba iri no gukoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok n'izindi.

Bruce Melodie ni we wari umaze kugera kuri uru rutonde, abikesha indirimbo “When She’s Around” yakoranye na Shaggy, aho yigeze kugera ku mwanya wa 20.

Billboard ni ikigo cyashinzwe mu 1894 na William Donaldson ndetse na James Hennegan bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gishyira ahagaragara urutonde rw’indirimbo n’album zikunzwe cyane hashingiwe ku igurishwa ryazo, uko zicurangwa kuri radiyo, ndetse n’uko zumvwa ku mbuga z’itandukanye.