Follow
Abantu bagera kuri 56 bapfiriye mu mubyigano wabereye kuri Sitade N’Zérékoré, ahaberaga umukino wahuzaga Labé na N’Zérékoré muri Guinea kuri iki Cyumweru, tariki 1 Ukuboza 2024.
Ibi byago byabereye mu Majyepfo ya Guinea mu mujyi wa kabiri mu munini muri iki gihugu, N’Zérékoré, aho ikipe ya Labé yari yakiriwe na N’Zérékoré mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu wa Guinea, Mamady Doumbouya.
Ubwo umukino waganaga ku musozo, umusifuzi wari uwuyoboye yahaye penaliti N’Zérékoré, ibitishimiwe n’abakinnyi ba Labé batangira guteza akaduruvayo. Abafana ba Labé nabo bahise batangira gutera amabuye mu kibuga, ari nako imirwano ivanze n’umubyigano itangira kuri Sitade N’Zérékoré.
Polisi yagerageje guhosha iyo ntambara, itera ibyuka biryani mu maso mu bafana. Abantu benshi basize ubuzima muri iyo mirwano, abandi barakomereka.
Kugeza ubwo, twakoraga iyi nkuru, Leta ya Guinea yari imaze gutangaza umubare w’abagera kuri 56 bamaze kwitaba Imana.
Hari amashusho menshi yagiye hanze agaragaza imirwano y’abari bitabiriye uyu mukino, aho hagaragaramo abantu benshi bagerageza kurira inkuta kugira ngo barokore ubuzima bwabo, abandi biganjemo abana baryamye hasi.
Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Mamadou Oury Bah, yavuze ko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu ziri kugerageza kugarura umutekano n’ituze ahabereye aya mahano.
Yongeyeho ko amavuriro ari gutanga ubuvuzi ku bakomerekeye muri iyi mirwano.
Photo: Abantu benshi bagerageza kurira inkuta kugira ngo bahunge imvururu zaberaga kuri kuri Sitade N’Zérékoré.
Photo: Abasifuzi baganira n'abakapiteni b'amakipe yombi, N’Zérékoré na Labé, mbere y'umukino wa nyuma w'irushanwa ryitiriwe Perezida wa Guinea.
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akany...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...
APR FC yatomboye Pyramids, yegukanye irushanwa riheruka, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, nk'uko byavuye muri...