Karangwa Jules yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League.

Uyu mugabo yari amaze imyaka itandatu akora mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), dore ko yarigezemo mu 2019.

Karangwa yakoze imirimo itandukanye muri FERWAFA, aho yabanje kuba Umujyanama mu by'Amategeko muri iri shyirahamwe, nyuma aza kugirwa Umuyobozi w'Amarushanwa.

Yabaye kandi Umunyabanga wa FERWAFA mu gihe cy'inzibacyuho, mbere y'uko agirwa Umujyanama mu bya Tekiniki, ari nazo nshingano yari afite kugeza ubu.

Uretse iyo mirimo yakoze muri FERWAFA, Karangwa akorera n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) nk'umukozi ushinzwe gutegura imikino yayo (General Match Coordinator).

Mbere yo kwerekeza muri FERWAFA, Karangwa yari umunyamakuru wa siporo, aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Lemigo TV, na RadioTV10.

Karangwa azatangira inshingano ze muri Rwanda Premier League tariki 1 Nzeri 2025.