Follow
Theodor Malipangou Christian yasinyiye Jamus FC y'i Juba muri Sudani y'Epfo, nyuma yo kuvugwa muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi, ukina hagati mu kibuga asatira, yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe itozwa n'umunya-Rwanda Cassa Mbungo André.
Nubwo yerekeje muri Jamus, Malipangou amaze igihe afitanye ibibazo na Gasogi United yari asanzwe akinira, aho iyi kipe yemeza ko akiyifitiye amasezerano.
Mu mpera z'Ugushyingo uyu mwaka nibwo hatangiye gututumba umwuka mubi hagati ya Malipangou na Gasogi United, ubwo byavugwaga ko ari mu biganiro na Rayon Sports, ndetse uyu mukinnyi anahagarika akazi agaragaza ko amasezerano yari afitanye n'ikipe yarangiye.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), avuga ko Malipangou agifitanye amasezerano n'iyi kipe azarangira tariki 14 Kanama 2025, ndetse ko yahawe miliyoni 10 Frw akazamurirwa n'umushahara ubwo yongeraga amasezerano mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Gusa bivugwa ko nubwo Malipangou yari yumvikanye na Gasogi United kuyisinyira amasezerano mashya ndetse agatangira no kubahirizwa, ariko atigeze ashyira umukono ku masezerano.
Ubwo yaganiraga na B&B Kigali mu mpera z'ukwezi gushize, KNC yavuze ko Malipangou yashutswe n’abantu “bamwereka ko atarasinya kandi amasezerano ye ya mbere yararangiye.”
Malipangou, ukomoka muri Centrafrique, yaramaze imyaka itatu muri Gasogi United dore ko yayigezemo muri Nyakanga 2021.
Photo: Gasogi United ivuga ko igifitanye amasezerano na Theodor Malipangou, wasinyiye yasinye Jamus FC.
Photo: Malipangou (uri hagati) yakiriwe n'ubuyobozi bwa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo.
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akany...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...
APR FC yatomboye Pyramids, yegukanye irushanwa riheruka, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, nk'uko byavuye muri...
Absolutely with you it agree. In it something is also to me it seems it is very excellent idea. Completely with you I will agree.