Follow
Muhire Kevin yahishuye ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports na APR tariki 7 Ukuboza 2024 byari ikinyoma.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na B&B Kigali, Muhire yavuze ko Niyomugabo atigeze amubwira ko Taddeo Lwanga afite umugambi wo kumuvuna.
Yagize ati "Umupira w'amaguru ni 'entertainment.' Umukino wari warangiye kare twanganyije. Nabivuze nka 'entertainment' kubera ko ntabyo Claude yavuze."
Nyuma y'umukino wa Rayon Sports na APR, warangiye ari 0-0, Muhire yari yabwiye itangazamakuru ko yasabwe na kapiteni wa APR kwitondera umukinnyi Taddeo Lwanga kugira ngo atamuvuna.
Ati "Niyomugabo ubwe yanyegereye arambwira ngo wirinde turagukeneye muri CHAN atakuvuna, kandi urumva ni kapiteni wa APR. Ku bwanjye ndamushimira kandi ni inshuti nziza."
Muri uyu mukino Muhire, yatowemo nk'umukinnyi mwiza w'umukino ku ruhande rwa Rayon Sports akanahabwa ibihumbi 500 Frw, yakorewe amakosa menshi na Lwanga, aho uyu mukinnyi ukomoka mu Bugande yaje no guhabwa ikarita y'umuhondo.
Ibyo nyuma Muhire yaje kugaragaza ko wari umugambi mubisha Lwanga yari afite wo kumuvuna.
Nyuma y'uko bikuruye impaka nyinshi mu bafana, ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu itangazamakuru, Muhire yavuze ko yabivuze ashaka gutwika cyane ko umukino wari warangiye ari 0-0.
Ati "Navuga ko nabivuze nshaka gushyushya ibintu ariko nta mutima mubi wari ubirimo, niba byaramugizeho ingaruka cyangwa abafana barabifashe nabi bambabarire kuko nabikoze nta mutima mubi."
Kapiteni wa Rayon Sports yakomeje agira ati "Umupira w'amaguru ni 'entertainment' kandi turi abakeba, rero ntabwo Claude yakwifata ngo ambwire biriya bintu kandi amakipe ari abakeba. Nabonye abantu barabifashe nabi, bambabarire."
Photo: Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, ari kwishyushya mbere y'umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR 0-0 kuri Amahoro Stadium.
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akany...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...
APR FC yatomboye Pyramids, yegukanye irushanwa riheruka, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, nk'uko byavuye muri...