Follow
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Mata 2025, kuri sitade Umuganda.
Abasore ba Robertinho basabwaga intsinzi imbere ya Marines mbere y'umukino kugira ngo bakomeze kugumana umwanya wa mbere batuje.
Gusa bananiwe kubigeraho, dore ko byabasabye kuva inyuma bishyura inshuro ebyiri kugira ngo batahane inota rimwe.
Ni mu gihe APR yatsinze Bugesera igitego 1-0 kuri sitade y'i Bugesera, ihita ifata umwanya wa mbere bwa mbere muri uyu mwaka w'imikino, aho yabifashijwemo na Djibril Ouattara wayitsindiye igitego n'umutwe ku munota wa 10.
Rayon Sports yabanjwe igitego na Nkundimana Fabio wa Marines ku munota wa 11, nyuma y'ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu wa Rayon Sports, Khadim Ndiaye, ananirwa kurigarura nyamara yari yakoze ku mupira.
Prince Elenga yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 31, nyuma yo guhabwa umupira na Fitina Omborenga.
Rugirayabo Hassan yongeye gushyira Marines imbere mu mukino, nyuma y'amakosa yakozwe n'umunyezamu Khadim Ndiaye, wananiwe gufata umupira yari yarekewe na ba myugariro be.
Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 69, aho yatsindiwe na myugariro Youssou Diagne, watsindishije umutwe, maze umukino unarangira gutyo.
Ni inshuro ya munani iyi kipe yambara ubururu n'umweru inganyije muri uyu mwaka w'imikino, ikaba inshuro ya gatanu inganyije mu mikino umunani y'igice cya kabiri cya shampiyona.
Rayon Sports, yari imaze amezi atanu ku mwanya wa mbere dore ko yawufashe ubwo yari imaze gutsinda Etincelles igitego 1-0 tariki 9 Ugushyingo 2024, yahise ijya ku mwanya wa kabiri n'amanota 47, irushwa inota rimwe na APR ya mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma y'imikino 23.
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akany...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...
APR FC yatomboye Pyramids, yegukanye irushanwa riheruka, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, nk'uko byavuye muri...