Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwategetse ko abasivile 23 n’aba ofisiye babiri ba RCS, bakurikiranweho ibyaha bijyanye n'uburyo haguzwe amatike y'indege kuri konti ya Minisiteri y'Ingabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, barekurwa by’agateganyo
Mu barekuwe harimo abanyamakuru batatu, Ndayishimiye ‘Rugaju’ Reagan, Mucyo Antha, na Ishimwe Ricard, ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Harimo kandi n’Umuvugizi w’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, ndetse na CSP Olive Mukantabana, ukorera RCS.
Ni mu gihe ariko, Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwategetse ko abasirikare batatu, barimo Captain Mutoni Peninah na Captain Umurungi Peninah, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.
Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe, ndetse n’ubutanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Ibyo byaha bashinjwa bijyanye n'uburyo haguzwe amatike y'indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y'Ingabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko ubwo APR FC yari yagiye mu Misiri, gukina na Pyramids mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.
Ibyo byaha kandi bijyanye n’ingendo zakozwe mu bihe bitandukanye zirimo abo ba ofisiye babiri ba RCS.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bakurikiranweho, aho abo banyamakuru n’abafana ba APR FC bo banavuga ko biyishyuriye amafaranga y’itike y’indege.
Umukinnyi wa Los Angeles Clippers, Kawhi Leonard, wegukanye ibikombe bibiri bya NBA, ndetse n'umuhanzikazi w'umunya-Nigeria ...
APR BBC na Patriots BBC zatsinze imikino yazo ya kabiri muri ½ cya kamarampaka, bituma zongera amahirwe yazo yo kugera ku mu...