Follow
Irambona Eric yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y'Umupira w'Amaguru muri Rayon Sports, yakiniye imyaka irindwi.
Uyu musore, wahagaritse gukina ruhago, yakiniye Rayon Sports hagati ya 2013 na 2020, aho yakinaga inyuma ku ruhande rw'ibumoso, ndetse yanabaye kapiteni w'iyi kipe.
Yakiniye kandi andi makipe atandukanye yo muri shampiyona y'u Rwanda nka Kiyovu Sports, yabayemo imyaka ibiri.
Irambona yitezwe gufasha Komite Nyobozi ya Rayon Sports, yatowe mu Ugushyingo 2024, mu bikorwa by'umupira w'amaguru by'ikipe.
Ahawe izi nshingano mu gihe Rayon Sports yugarijwe n'ibibazo mu kibuga no hanze yacyo, dore ko iherutse no gutakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona yari imazeho amezi atanu.
Ibyo bikaba byarakurikiwe n'ihagarikwa ry'umutoza mukuru w'ikipe, Robertinho, ndetse n'umutoza w'abanyezamu, Mazimpaka Andre, bashinjwa umusaruro mubi no gufata ibyemezo bidakwiye.
💙🤍OFFICIAL💙🤍Welcome, Eric Gisa IRAMBONA, our new Football Administrative Director! A true club legend who proudly wore the #Gikundiro jersey for 7 years (2013–2020), he now returns to oversee operations, logistics, and team coordination off the pitch. He is #Gikundiro pic.twitter.com/RAFeBXtd9j— Rayon Sports Official (@rayon_sports) April 16, 2025
💙🤍OFFICIAL💙🤍Welcome, Eric Gisa IRAMBONA, our new Football Administrative Director! A true club legend who proudly wore the #Gikundiro jersey for 7 years (2013–2020), he now returns to oversee operations, logistics, and team coordination off the pitch. He is #Gikundiro pic.twitter.com/RAFeBXtd9j
Photo: Irambona yatojwe n'umutoza Robertinho, uherutse guharikwa muri Rayon Sports, ku ngoma ye ya mbere muri iyi kipe.
Photo: Irambona Eric yabaye kapiteni wa Rayon Sports.
Photo: Irambona Eric yakiniye Kiyovu Sports mu gihe kingana n'imyaka ibiri.
In a historic move for East and Central African football, the Rwanda Football Federation (FERWAFA) have officially announced...
Hakizimana Muhadjiri, ukina hagati mu kibuga asatira, yatandukanye na Police FC, yari amaze imyaka ibiri n'igice akinira ku ...
South Africa have qualified for the FIFA World Cup for their fourth time, following a thumping 3-0 victory over Rwanda in a ...
Rwanda national football team lost to Benin 1-0 in a qualifying game for the 2026 World Cup, which took place at Amahoro Sta...
Rayon Sports have announced the signings of Emery Bayisenge and Aimable Ntarindwa on one-year and two-year contracts, respec...