Rayon Sports yongeye gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove nyuma yo kugirana ibiganiro na SKOL, ari nayo nyiracyo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025.

Iyi kipe, yambara ubururu n'umweru, yakoze imyitozo idafite kapiteni wayo, Muhire Kevin, uherutse kugira ikibazo cy'imvune mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro ibitego 2-0 muri 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro ku wa 18 Gashyantare 2025.

SKOL yari yangiye Rayon Sports gukorera imyitozo ku kibuga cyo Nzove kuri uyu wa Gatatu, iyishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bafitanye.

Gusa kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro na SKOL byibanze ku kunoza imikoranire y'impande zombi no kurwana no kubahiriza inshingano kwa buri ruhande.

Ibiganiro by'impande zombi byatumye amakipe ya Rayon Sports, yaba iy'abagabo ndetse n'iyabagore, yongera kugaruka mu Nzove nyuma y'umunsi umwe abujijwe kuhakorera imyitozo.

Rayon Sports y'abagabo, itozwa na Robertinho, iri kwitegura umukino wa shampiyona w'umunsi wa 18, ifitanye na Amagaju kuri Sitade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025.

Mu myitozo yakoreye mu Nzove ku gicamunsi, Rayon Sports yari yagaruye Kanamugire Roger, wari umaze ibyumweru bibiri birenga adakina kubera ikibazo cy'imvune. Gusa iyi kipe yaburaga Muhire Kevin ufite ikibazo cy'imvune.

Robertinho yabwiye itangazamakuru ko Muhire yahawe ikiruhuko kingana n'iminsi irindwi kugira ngo akire neza, ndetse ntabwo uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga azakina umukino wa Amagaju.

Muhire ni umwe mu bakinnyi bari gufasha cyane Rayon Sports kwitwara neza mu kibuga, dore ko ari we umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego muri Rayon Sports, aho amaze gutanga imipira 11 ivamo ibitego.

Ubwo Rayon Sports iheruka iheruka i Huye muri shampiyona mu ntangiriro z'uyu mwaka, yahatsindiwe na Mukura ibitego 2-1, ari na yo ntsinzwi ifite gusa muri uyu mwaka w'imikino wa shmpiyona.

Icyo gihe kandi Muhire yinjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri, dore ko yari amaze iminsi afite ikibazo cy'imvune.

Kuri ubu Rayon Sports ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 40 mu mikino 17 imaze gukina, aho irusha APR, iyikurikiye, amanota atatu.

GjMMISuWwAEwvTJ

Photo: Robertinho yavuze ko Muhire Kevin agiye kumara iminsi irindwi adakina.

Screenshot 2025-02-20 213648

Photo: Rayon Sports yongeye gukorera imyitozo mu Nzove nyuma yo kwangirwa na SKOL kuhakorera kuri uyu wa Gatatu.

GkP8MNfXQAAuOGT

Photo: Kanamugire Roger yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports, nyuma y'ibyumweru bibiri birenga adakina kubera ikibazo cy'imvune.

GkP9a9WWwAA4IwK

Photo: Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, barimo Twagirayezu Thaddée, bitabiriye imyitozo y'ikipe kuri uyu wa Kane.