Adedeji Adeleke, se w’umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Afrobeats, Davido, yahishuye ko ibizamini bitanu bya DNA byakozwe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 12, wavugwaga mu birego by‘uko yihakanwe na Davido, byerekanye ko atabyawe n’uyu muhanzi.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru , aho yavuze ko ibizamini bya DNA byakorewe ahantu hatandukanye, harimo n’aho nyina w’uwo mwana yihitiyemo ubwe, byose byagaragaje ko uwo mwana w’umukobwa atari uwa Davido.
Adedeji Adeleke yashimangiye ko umuryango we utigeze uhisha ukuri, kandi ko ibizamini byose byagaragaje ko umwana atari uw’umuhungu we.
Yongeyeho ko iyo ibizamini bigaragaza ko ari umwana w’umuhungu we, yari guhita amwakira n’ingoga.
Ati: “Mfite abuzukuru 14. Iyo uyu mwana aza kuba ari uwa Davido, twari kumwakira twishimye. Ariko ntidushobora kwemera ikintu siyansi yagaragaje ko kitari ukuri.”
Iki kibazo kimaze igihe kinini kivugwa gishingiye ku birego bya Ayo Labinjo, umugore utuye mu mujyi wa Ibadan muri Nigeria, wavuze ko yaryamanye na Davido mu ntangiriro z’urugendo rwe rw’umuziki, nyuma akamutera inda, yavuyemo umwana w’umukobwa witwa Anu (Anuoluwapo), aho anashinja uyu umuhanzi kumutererana.
Nyuma y’igihe cyarasinziriye, iki kibazo cyongeye kubyuka mu minsi ishize nyuma y’uko konti ya Instagram yitwa “Anu Adeleke” yasabye Davido ku mugaragaro kongera gukora ikizamini cya DNA, inavuga ko uwo mwana ari gutotezwa ku ishuri kubera kutamenya se.
Davido yasubije avuga ko yamaze gukora ibizamini byinshi bya DNA, kandi ko ibyavuyemo byose byagaragaje ko uwo mwana atari uwe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, se wa Davido, Adedeji Adeleke, yanagarutse ku bivugwa kuri konti ya Instagram yitwa “Anu Adeleke”.
Yavuze ko umuvandimwe wa nyina w’umwana yemeye ko iyo konti ikoreshwa na Kemi Olunloyo – umunyamakuru wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yahakanye bikomeye ibyavuzwe na Olunloyo by’uko yaba yari inshuti y’umugore we witabye Imana, avuga ko ari umuntu utazwi n’umuryango wa Adeleke.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bye ari ubukangurambaga bugamije guharabika, kwiyitirira no guhohotera umuryango wabo ku bushake.
Yakomoje kandi kubyo gufasha umwana mu ibanga.
Mu magambo yatunguye benshi, Adedeji Adeleke yatangaje ko yari amaze igihe afasha uwo mwana kwiga, yishyurira amashuri mu ibanga kubera impuhwe, n’ubwo na Davido ubwe atari abizi.
Yavuze ko ibyo yakoraga cyari igikorwa cy’ubumuntu, atari ukwemera ko uwo mwana ari uwa Davido.
Adedeji Adeleke yasoje avuga ko umuryango we wageze ku ndunduro, kandi ko utazongera kwihanganira gusebywa no kwangirizwa izina.
Yashimangiye ko bahagaze ku byemezo bya siyansi, kandi ko iki kiganiro kigomba gufatwa nk’ijambo rya nyuma ry’umuryango kuri iki kibazo.
Mu magambo meza asize umunyu, umuhanzikazi Simi yifurije umugabo we Adekunle Gold isabukuru nziza y’amavuko.
Umuhanzi Pharrell Williams yahawe umudali witwa ‘Legion of Honour (Ordre national de la Légion d'honneur)’ na Perezida w’Ubu...
Umuhanzikazi Temilade Openiyi, uzwi nka Tems, yanditse amateka mashya mu muziki we, aho yabaye umuhanzikazi wa mbere ukomoka...
Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, yongeye gukurura impaka zikomeye ku mbuga nko...
Umuhanzi Moctar, ukomoka muri Niger, yegukanye Secret Story Afrique, mu gihe umuhanzikazi France Mpundu wari uhagarariye u R...