Amatike y'igitaramo cya King James, gitegerezanyijwe amatsiko, yamaze gushyirwa ku isoko na Intore Entertainment, iri mu bari gutegura iki gitaramo.

Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki, kizabera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026.

Amatike yashyizwe mu byiciro bitandukanye hagamijwe guha amahirwe abakunzi b’uyu muhanzi bose.

Itike ya make (upper) yashyizwe ku bihumbi 15 Frw, mu gihe hari n'amatike agura ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw, ndetse n'ibihumbi 35 Frw.

Ku bashaka ubwisanzure burushijeho, bateganyirijwe icyiciro cya VIP/CIP kigura ibihumbi 60 Frw, kikazaha abafana amahirwe yo kureba igitaramo mu buryo bwihariye.

Abafite amakarita ya Bank of Kigali bazahabwa igabanyirizwa rya 20%, mu gihe kugura tike bikorwa hifashishijwe urubuga rwa TiCQet.

Iki gitaramo cyiswe “20 Years of King James” kizaba ari umwanya wo kwizihiza urugendo rurerure rw’uyu muhanzi wagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda.

Igitaramo cya King James