Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Asake yongeye gukora amateka kuri Spotify, aho album ye nshya “M$NEY” yahise igera ku mibare idasanzwe ingana na miliyoni 100 z’abantu bayumvise kuri uru rubuga mu munsi umwe gusa isohotse.
Iyi album, igizwe n’indirimbo 13, irimo ubuhanga bwihariye buhuza injyana zitandukanye zirimo Amapiano, Jazz, n’izindi zigezweho.
Mu kuyitunganya, Asake yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga barimo Tiakola mu ndirimbo “Badman Gangsta”, DJ Snake mu ndirimbo “Worship”, ndetse na Kabza De Small mu ndirimbo “Asambe”.
Ubu bufatanye bwatumye album igira isura mpuzamahanga, ihuza Afurika n’u Burayi mu buryo bumwe.
Mu ndirimbo zigize iyi album harimo nka “Gratitude”, “Forgiveness” na “Amen”, aho iyi ya nyuma iri mu zikomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amagambo ayigize.
Iyi album ije ikurikira EP yakoranye na Wizkid yitwa REAL Vol. 1 yasohotse mu 2025, ndetse ikaba ikurikiye n’izindi album eshatu zabanje zirimo Mr Money With The Vibe (2022), Work of Art (2023) na Lungu Boy (2024), imwe mu zagize amateka akomeye ku rutonde rw’umuziki muri Nigeria.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.