Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze inzu y'imideli 'Moshions,' batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Gashyantare 2025.

Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yashyize kuri X, yavuze ko abo bantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Mussanze.

Yagize iti "Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje."

Turahirwa yatezwe n'abagizi ba nabi mu karere ka Musanze ku Cyumweru, tariki 23 Gashyantare 2025, maze baramukomeretsa bikabije ndetse bica n'imbwa ye, Momo, nk'uko byatangajwe n'inzu ye y'imideli, Moshions.

Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Moshions yavuze ko Turahirwa akiri muzima, ariko yakomeretse bikomeye, ndetse inamagana ubugizi bwa nabi bwamukorewe.

Yagize iti "Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’imbwa yacu, Momo, yiciwe mu Majyaruguru i Musanze ku munsi wejo. Momo na Moses batatswe n’itsinda ry’abagizi ba nabi, gusa Moses aracyari muzima ariko yakomerekejwe bikomeye."

"Turamusengera ngo akire vuba, tunamagana iryo hohoterwa ryakorewe umuyobozi wacu. Turashimira Polisi y’u Rwanda iri kudufasha mu gukurikirana ubu bugizi bwa nabi."