Follow
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze inzu y'imideli 'Moshions,' batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Gashyantare 2025.
Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yashyize kuri X, yavuze ko abo bantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Mussanze.
Yagize iti "Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje."
Turahirwa yatezwe n'abagizi ba nabi mu karere ka Musanze ku Cyumweru, tariki 23 Gashyantare 2025, maze baramukomeretsa bikabije ndetse bica n'imbwa ye, Momo, nk'uko byatangajwe n'inzu ye y'imideli, Moshions.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Moshions yavuze ko Turahirwa akiri muzima, ariko yakomeretse bikomeye, ndetse inamagana ubugizi bwa nabi bwamukorewe.
Yagize iti "Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’imbwa yacu, Momo, yiciwe mu Majyaruguru i Musanze ku munsi wejo. Momo na Moses batatswe n’itsinda ry’abagizi ba nabi, gusa Moses aracyari muzima ariko yakomerekejwe bikomeye."
"Turamusengera ngo akire vuba, tunamagana iryo hohoterwa ryakorewe umuyobozi wacu. Turashimira Polisi y’u Rwanda iri kudufasha mu gukurikirana ubu bugizi bwa nabi."
Muraho,Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje. Murakoze https://t.co/Go9Iuoxj0p— Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 24, 2025
Muraho,Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje. Murakoze https://t.co/Go9Iuoxj0p
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...