Follow
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera ko bimaze kurengera.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, Bruce Melody yagaragaje impungenge aterwa n’abamusebya, gusa agaragaza ko agiye gutangira kubarega mu nzego zibishinzwe.
Yagize ati “Ibyakorwaga mbere narabyihoreraga kubera ko nabaga ntekereza ko abantu bari gushaka imibereho, n’abafana banjye baranyandikira bati ibi bintu washatse ikintu ubikoraho……bagenzi banjye b’abahanzi bo barabitangiye (kurega ababasebya).”
Bruce Melody yashimangiye ko ibimuvugwaho bitagira ingaruka kuri we gusa, ahubwo binazigira ku bantu benshi barimo umuryango we ndetse n’abo bakorana mu buzima bwa buri munsi, abibutsa ko binagize icyaha gihanwa n’amategeko.
Yavuze ko atifuza ko umwana we yazabona ibimuvugwaho byose igihe azaba atangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga, ati “Ejo bundi nahoze nitegereza nsanga umwana wanjye agiye kugira imyaka 10, ni ukuvuga ngo nagira imyaka 12 azaba amaze kwemererwa gusura murandasi n’ibindi.”
Yakomeje ati “Umutungo mu by’ubwenge ntabwo utunzwe nanjye njyenyine. Iyo uri kubangamira izina ryanjye n’umwuga wanjye, uba uri no kubangamira abandi bose dukorana, ariko bikanamanuka bikabangamira n’umuryango.”
Uyu muhanzi, umaze imyaka irenga 13 akora uyu mwuga, yagaragaje ko abanyamakuru, byumwihariko abakorera kuri YouTube, benshi bo mu Rwanda bagiye bamwibasira mu bihe bitandukanye mu rugendo rwe rwa muzika, gusa abasaba gutangira gukora ibyubaka.
Ati “Aho imyaka igeze nabonye bitangiye kujya bivamo n’ibyaha kandi binini, bishobora no kugira ingaruka ku bantu barenze umwe.”
“Igihe ni iki kugira ngo abantu batangire bakore ibintu byubaka, wabona ari ibyo gusenya ntubinshyiremo kuko sinzabyemera.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze igihe rusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoreraho ibyaha, byumwihariko ibyo guharabikana ndetse no gusebyanya.
Hari n’abatawe muri yombi mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyo.
Photo: Mu kiganiro yagiranye na Bagirishya Jean de Dieu, Bruce Melody yagaragaje ko itangazamakuru, byumwihariko irikorera kuri YouTube, rikunze kumwibasira.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...