Umuhanzi Nyarwanda Bruce melody agiye gukorana indirimbo n'itsinda ry'abahanzi bakomoka muri Afurika yepfo, Black Diamond.
Abinyujije k'urubuga rwe rwa Instagram, Bruce melody yahishuye ko afitanye indirimbo na Blaq Diamond aho yashyize ifoto hanze yerekana amajwi y'iyo ndirimbo, hanyuma ayiherekesha amagambo agira ati "Bruce X Blaq Diamond.'
Iyi ndirimbo ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, nawe ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z'abahanzi ya 1:55 AM. Gusa ntiharamenyekana igihe iyi ndirimbo izasohokera.
Bruce Melody ari gushyira imbaraga cyane mu kwagura umuziki we akawugeza ku ruhando mpuzamahanga, aho muri iyi myaka ari gukorana cyane indirimbo n'abahanzi batandukanye bo hanze y'u Rwanda.
Uyu muhanzi yaherukaga gukorana indirimbo ''Iyo Foto" n'umuhanzi w'umunya-Kenya, Bien, wahoze muri Sauti Sol, muri Nzeri uyu mwaka.
Blaq Diamond ni itsinda rigizwe n'abasore babiri, Ndumiso Mdletshe na Sphelele Dunywa. Zimwe mu ndirimbo z'iri tsinda zamenyekanye zirimo "Summer YoMuthi" ryasohoye mu 2020.
Photo: Itsinda Blaq Diamond, rigizwe na Ndumiso Mdletshe na Sphelele Dunywa, rigiye gukorana indirimbo na Bruce Melody.
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...
Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena ku munsi w'ubunani ubwo yanamurikag...
Umuhanzi John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, azataramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika kizab...
Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imi...
Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuz...