Umuhanzi Nyarwanda Bruce melody agiye gukorana indirimbo n'itsinda ry'abahanzi bakomoka muri Afurika yepfo, Black Diamond.
Abinyujije k'urubuga rwe rwa Instagram, Bruce melody yahishuye ko afitanye indirimbo na Blaq Diamond aho yashyize ifoto hanze yerekana amajwi y'iyo ndirimbo, hanyuma ayiherekesha amagambo agira ati "Bruce X Blaq Diamond.'
Iyi ndirimbo ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, nawe ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z'abahanzi ya 1:55 AM. Gusa ntiharamenyekana igihe iyi ndirimbo izasohokera.
Bruce Melody ari gushyira imbaraga cyane mu kwagura umuziki we akawugeza ku ruhando mpuzamahanga, aho muri iyi myaka ari gukorana cyane indirimbo n'abahanzi batandukanye bo hanze y'u Rwanda.
Uyu muhanzi yaherukaga gukorana indirimbo ''Iyo Foto" n'umuhanzi w'umunya-Kenya, Bien, wahoze muri Sauti Sol, muri Nzeri uyu mwaka.
Blaq Diamond ni itsinda rigizwe n'abasore babiri, Ndumiso Mdletshe na Sphelele Dunywa. Zimwe mu ndirimbo z'iri tsinda zamenyekanye zirimo "Summer YoMuthi" ryasohoye mu 2020.
Photo: Itsinda Blaq Diamond, rigizwe na Ndumiso Mdletshe na Sphelele Dunywa, rigiye gukorana indirimbo na Bruce Melody.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...