Follow
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Ibi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, aho yagarutse ku mubano we n'abahanzi bagenzi be barimo The Ben, Yampano, na Yago.
Bruce Melodie yanyomoje abavuga ko ahanganye na The Ben, agaragaza ko nta mpamvu nimwe ihari yatuma bagirana ibibazo, ati "Nta rwango na ruke imbere ya The Ben cyangwa n’undi uwo ari we wese. Iyo mugirira urwango sinari gutuma Element ajya kumucurangira. Ntiyanyambuye. Ubu twapfa iki?”
Yakomeje ati: “Kuva na kera hari abantu banjye bajya gukorera The Ben kubera ko na we ari umuhanzi nk’abandi bose. Sinshobora no kubirota. Niba isahani yanjye iriho ibyo kurya, naba nshaka iki ku isahani ya mugenzi wanjye.”
Ni mu gihe hashize igihe ikinini hari ihangana hagati y'aba bahanzi babiri, bari mu bayoboye umuziki nya-Rwanda.
Gusa iryo hangana usanga riri mu bakunzi b'aba bahanzi cyane kurusha uko riri hagati yabo bwite, nubwo nabo mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ibimenyetso by'uko bahanganye koko, byumwihariko Bruce Melody wagiye ashotora The Ben ariko atebya kugeza ubwo avuze ko atazongera kumuvugaho.
Mu gihe cya vuba hagiye hagaragara ibimenyetso by'uko aba bahanzi bombi babanye neza, dore ko Bruce Melody yanitabiriye igitaramo The Ben yakoreye muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2025, anagaragaza ko atewe ishema na we.
Muri iki kiganiro, Bruce melodie yaburiye abakoresha imbuga nkoranyamabaga, avuga ko bamuhanganisha n'abandi bahanzi barimo The Ben, abasaba kwitonda kuko bishobora kuzabagiraho ingaruka mbi mu gihe babikomeza
Ati "Icyo nasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga bahanganisha abahanzi, muzikoreshe mwitonze mutazanyerera. Ibintu Perezida wa Repubulika atubwira ntibihura n’ibyo turi gukora."
Bruce Melodie yerekanye ko bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza kandi bikanabinjiriza neza.
Uyu muhanzi, uherutse gusohora album yise "Colorful Generation," yagaragaje kandi ko nta kibazo na kimwe yatewe n'ibyo yavuzweho n'umuhanzi Yampano, wavuze ko atamuzi.
Ati: “Ntihazagire utera umuhanzi Yampano ibuye. Ibintu yavuze ashobora kuba ari ko abyumva. Ntibizatume abafana banjye batumva imiziki ye....ibyo yavuze ni ko abyumva cyangwa ni bwo buryo yabonye bwamufasha. Ibyo sinabimwangira rwose.”
Bruce Melodie yavuze ko mu muziki atari ahantu ho gukinira sinabyaye.
Agaruka ku munyamakuru ubifatanya n'ubuhanzi, Yago, Bruce melodie yavuze ko uyu munyamakuru, usigaye atuye muri Ugnda, atigeze amusanga ngo ikibazo kiri hagati yabo bombi bagikemure.
Ati "Ntiyansanze ngo ambwire ikibazo dufitanye, ngo dushake n’uburyo cyakemuka."
Bruce Melodie yavuze ko yabonye ibya Yago bikomeye, ahitamo kwicecekera.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...