Umuhanzi w’icyamamare Bruno Mars yashyize umucyo ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amushinja gusebya mugenzi we Taylor Swift.
Ibi byatangiye nyuma y’ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko Bruno Mars yaba yarakunze (liked) videwo yo kuri Instagram yavugaga nabi Taylor Swift, imwita umuhanzi udafite impano.
Icyo gikorwa cyateje impaka ndende mu bafana b’aba bahanzi bombi, benshi bibaza niba koko hari umwuka mubi uri hagati yabo.
Bruno Mars yahise agira icyo abivugaho abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), ahakana ibyo birego byose.
Yagize ati: “Taylor yamye angirira neza kandi anshyigikira.”
Yongeyeho ati: “Hano hari urukundo gusa,” anashyiraho ikimenyetso cy’umutima.
Aya magambo ya Bruno Mars yatumye benshi mu bakunzi babo batuza, ndetse agaragaza ko nta makimbirane ari hagati y’aba bahanzi bakomeye mu muziki mpuzamahanga.
Bruno Mars uzwi mu ndirimbo zirimo “Locked Out of Heaven”, yerekanye ko yifuza gukomeza kubaka umubano mwiza n’abandi bahanzi aho kwinjira mu makimbirane adafite ishingiro.
Ku ruhande rwa Taylor Swift, nta kintu aratangaza kuri aya makuru, ariko amagambo ya Bruno Mars agaragaza ko hagati yabo hakiri ubwubahane n’ubucuti.
Umuhanzi Usher na Justin Bieber bari kuvugwa kumbuga nkoranya mbaga cyane nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko bagiranye impaka...
Umuhanzi R. Kelly, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukorwaho iperereza muri gereza y’ i North Carolina afungiyemo,...
Mu magambo meza asize umunyu, umuhanzikazi Simi yifurije umugabo we Adekunle Gold isabukuru nziza y’amavuko.
Umuhanzi Pharrell Williams yahawe umudali witwa ‘Legion of Honour (Ordre national de la Légion d'honneur)’ na Perezida w’Ubu...
Umuhanzikazi Temilade Openiyi, uzwi nka Tems, yanditse amateka mashya mu muziki we, aho yabaye umuhanzikazi wa mbere ukomoka...