Umuhanzi Burna boy, ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko azataramira mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya tariki 1 Werurwe 2025, nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ni ku nshuro ya kabiri Damini Ebunoluwa Ogulu, uzwi nka Burna Boy, agiye gutaramira abanya-Kenya, dore ko yaherukaga muri iki gihugu mu 2018 ubwo yari mu bitaramo yise 'Life On The Outside Tour.'
Agiye gusubira muri Kenya nyuma y'uko abakunzi b'uyu muhanzi mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza kenshi ko bifuza ko yaza kubataramira.
Mu mwaka wa 2022, umunya-Kenya witwa Shanki Austin yanditse ubutumwa kuri X agaragaza ko afite inyota yo kubona Burna Boy ataramira abanya-Kenya.
Yagize ati "Ese hari umuntu utegura ibirori ushobora kuzana Burna Boy muri Kenya? Niteguye gutanga ibihumbi 10 by'amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi 106 by'amafaranga y'u Rwanda) ku itike isanzwe kugira ngo ndebe uko akora".
Akimara gushyira ubu butumwa k'urukuta rwe rwa X, Umunyarwenya akaba n'umushyushyarugamba (MC) Ofweneke yavuze ko hashyizweho ingufu nyinshi ngo Burna Boy aze muri Kenya, gusa agaragaza ko uyu muhanzi asaba ibya mirenge.
Ofweneke yagaragaje ko habayeho ibiganiro na nyina wa Burna Boy akaba n'umureberera inyungu (Manager) ku birebana n'ibirori byo kwizihiza umwaka mushya, maze abasaba angana na miliyoni 70 z'amashilingi ya Kenya (asaga miliyoni 742 z'amafaranga y'u Rwanda).
Burna Boy kandi asaba indege yigenga (private jet) irimo we n'umuyobozi wayo bonyine, amatike y'indege 14 y'itsinda rye, hoteli y'inyenyeri enye cyangwa eshanu ifite icyumba nyobozi cyo kubamo abantu banywa itabi, ibyumba bibiri bito bito, ibyumba bitandatu by'uruganiriro by'abantu bafite indorerwamo nini, n'ibindi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba ibyo yasabaga muri 2022 aribyo bamuhaye kuri iyi nshuro.
Burna Boy yataramiye i Kigali muri Gicurasi 2019 mu bitaramo byitwaga "BURNA BOY XPERIENCE."
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...
Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena ku munsi w'ubunani ubwo yanamurikag...
Umuhanzi John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, azataramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika kizab...
Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imi...
Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuz...