Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert, nyuma y’ibyanditswe n’uyu munyamakuru ku rubuga rwa X avuga ku ifungwa rya Ruzima Bill, ukurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Iyo ntambara y’amagambo, yanakuruye abatari bake mu bakurikira abo bombi, yatangijwe na Cyubahiro wanditse kuri X (yahoze ari Twitter) agaragaza ko umuhanzi Ruzima Bill adakwiye gukorwaho iperereza ku biyobyabwenge kuko bigaragara ko abikoresha.
Yagize ati “Hari umuntu ubona ukabona ko nta perereza akeneye gukorwaho.”
Ibyo yabikurikije ifoto y’inkuru y’uko Ruzima Bill yatawe muri yombi akurikiranweho kunywa no gutunga ibiyobyabwenge.
Ubwo butumwa bwa Cyubahiro bwahise buzamura impaka ndende, ndetse bukurura uburakari kuri bamwe barimo n’abahanzi bagenzi ba Ruzima.
Uwahise agaragaza uburakari by’ingoga ni umuraperi Ish Kevin.
Uyu yahise asubiza Cyubahiro mu magambo akomeye, agaragaza ko ibyo yanditse bitari bikwiye na gato.
Mu nyandiko ivanzemo Ikinyarwanda n’Icyongereza, Ish Kevin yagize ati “Damn, I used to think ko uri umu g ushona kumbe nawe uri igicupuri nk'ibindi byose njya mbona hano.”
Mu Kinyarwanda cyuzuye Ish Kevin yari avuze ati “Nibwiraga ko uri umuntu uzi ibintu, none nawe uri igicupuri nk’ibindi byose njya mbona hano.”
Uku gusubizanya hagati y’aba bombi kwahise gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko abakoresha urubuga rwa X bakurikirana umuziki Nyarwanda.
Ndetse bamwe batangira kwibutsa Ish Kevin ko nawe yigeze gufungwa akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge, ibyo bavuga ko ari yo mpamvu yavugiye umuhanzi mugenzi we.
Nyuma umunyamakuru Cyubahiro yagaragaje ko yumva impamvu Ish Kevin atashimiye ibyo yanditse, ahishura ko ari umuhanzi yemera.
Ati “Ish ndamwemera ni umuhanga rwose kuba atakwishimira ibyo nanditse ndamwumva, nibyo nawe yanditse ndamwumva!”
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Umuhanzikazi Teyana Taylor yahishuye ko kubyara biri mu bifasha umubiri we gutera neza.
Teyana,...