Umuhanzi w'ikirangirire muri Afrobeats, David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane nka Davido yaburiye abanya-Amerika b'abirabura kubijyanye no gushishikarira kuza gutura muri Afurika, avuga ko atari byiza ko bagaruka kuri uyu mugabane.
Nkuko tubikesha Naija News, ubwo Davido yari mu kiganiro cyitwa "The Big Homies House Podcast" yagaragaje ugushidikanya kuri iki gitekerezo bitewe n'ibibazo byugarije Afurika, byumwihariko igihugu akomokamo cya Nigeria.
Mu gusubiza ikibazo cy'uwari uyoboye ikiganiro ku bijyanye n'Abanyamerika b'abirabura bashaka gusubira mu bihugu bafitemo inkomoko, Davido yasubije agira ati "Wasiga Amerika ukajya he?"
Davido yagaragaje ibibazo by'ingutu birimo iby'ubukungu nka bimwe mu bikizahaje ibihugu byinshi byo muri Afurika.
Ashingiye ahanini k'ubunararibonye afite nk'umuntu wakuriye muri Nigeria nyuma yo kuvukira i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, uyu muhanzi, uherutse kuzuza imyaka 32, yongeyeho ati “Ntabwo ari byiza gusubira mu rugo…..Ubu ubukungu bwifashe nabi.”
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...