Follow
Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Kamala Harris mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2024 nubwo amajwi akibarwa.
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, hari hamaze kubarwa abarenga 51% batoye Trump bingana n'amajwi 70,985,645, mu gihe Kamala Harris wamukurikiye yari yatowe ku kigero cya 47.4% bingana n'amajwi 65,915,066.
Nyuma yo gutsinda amatora, Donald Trump wo mu ishyaka ry'aba aba-Républicain yahise aba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kwishimira itsinzi, Donald Trump yavuze ko aya mateka atigeze akorwa n'undi uwariwe wese muri politiki.
Uyu mugabo w'imyaka 78 si ubwa mbere agiye kuba muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, White House, dore ko yayoboye iki gihugu hagati ya 2017 na 2021, nyuma yo gutsinda amatora ya 2016.
Biteganyijwe ko Donald Trump azatangira akazi muri White House tariki 20 Mutarama 2025.
Kamala Harris wo mu ishyaka ry'aba-Démocrate bari bahanganye asanzwe ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2021.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.