Producer Element ari gukorana imishinga y'indirimbo n'abahanzi bakomeye muri barimo Ali Saleh Kiba, uzwi nka Ali Kiba.

Mugisha Robinson Fred, wamamaye nka Element, amaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukorana imishinga na bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu.

Mu mashusho amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Element, yagaragaje ko arimo gukorana n'abahanzi bakomeye bo muri Tanzania, barimo nka Harmonize, Ommy Dimpoz, ndetse na Alikiba.

Uyu musore, utunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi ndetse akaba ni umuhanzi, kandi aheruka gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye zirimo nka Snapchat na Instagram ari kumwe n'umu 'producer' mugenzi we witwa S2kizzy, wakoranye indirimbo nyinshi na Diamond Platnumz.

Si ubwa mbere Element yaba akoranye n'abahanzi bo muri Tanzania, kuko amaze gukora indirimbo zirenga ebyiri z'umuhanzi Harmonize, harimo nk'iyitwa 'Zanzibar' yakoranye na Bruce Melody ndetse na 'One more time' yakoranye na Kenny Sol.

Yaherukaga muri Tanzania mu mpeshyi y'uyu mwaka, ubwo yari agiye kuhakorera amashusho y'indirimbo 'Sikosa' yahuriyemo na Kevin Kade ndetse na Theben.

Mu minsi ishize Element yatangaje ko yagiye asabwa gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Wizkid, Peruzzi, n'abandi.

Element ari gutunganya amajwi y'indirimbo ya Ali Kiba