Indirimbo nshya yiswe “Ayayaah” ihuriwemo n’abahanzi batatu bari mu beza muri Afurika y’Iburasirazuba, Element Eleeeh wo mu Rwanda, Bien-Aimé Sol wo muri Kenya, ndetse na Joshua Baraka wo muri Uganda, yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi.
Iyi ndirimbo yari imaze igihe itegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki wo muri aka karere, bitewe n’uko aba bahanzi bose bafite izina rikomeye ndetse banazwiho guhuza injyana zigezweho n’ubuhanga buhambaye.
Aba bahanzi kandi bahuriye ku kuba bazwiho kugira amajwi akundwa na benshi.
“Ayayaah” yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Audiomack ndetse n'ahandi, aho abakunzi b’umuziki bashobora kuyumva no kuyisangiza abandi.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.