Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco, wamamaye nka Fatakumavuta, yakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Nyuma yuko ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bushingiraho busaba ko Fatakumavuta akomeza gukurikirana afunzwe, ndetse no gukomeza gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho, Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Fatakumavuta akomeza gukurikiranwa afunze mugihe kingana n'iminsi 30.
Ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n'ivangura.
Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati Makaca, ndetse na Ngabo Gilbert Medard uzwi nka Meddy.
Abo bose barega Fatakumavuta kubabuza amahwemo mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku miyoboro ya YouTube.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...