Umuhanzikazi Teyana Taylor yahishuye ko kubyara biri mu bifasha umubiri we gutera neza.
Teyana, ukina na filime ndetse akaba n'umubyini, yavuze ko buri mwana abyaye amufasha kurushaho kugira umubiri mwiza n'imbaraga.
Ubwo yaganiraga na TMZ, uyu muhanzikazi, ukomoka i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yongeyeho ko gukora imyitozo ngororamubiri nabyo biri mu bimufasha kugira imiterere myiza.
Yagize ati "Buri mwana mbyaye atuma umubiri wanjye ukomera." Yongeyeho ko kubyina nabyo biri mu bimufasha kugira umubiri uteye neza.
Imiterere ya Teyana w'imyaka 34 ikunze kuvugisha benshi, byumwihariko kugira mu nda hato kandi hakomeye (abdominal muscles), dore ko umubiri we utigeze ugaragarwaho kubyibuha cyane nyuma yo kubyara.
Teyana afite abana babiri b'abakobwa, Iman Junie Tayla Shumpert Jr w'imyaka 10 na Rue Rose Shumpert w'imyaka itanu.
Abo bombi yababyaranye n'uwahoze akina muri NBA, Iman Shumpert, batandukanye muri 2023 nyuma y'imyaka irindwi bari kumwe.
Kuri ubu, Teyana ari mu munyenga w'urukundo n'umukinnyi wa filime, Aaron Pierre, guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo aba bombi batangiye kugaragara mu ruhame bari kumwe.
Photo: Teyana Taylor ubu ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime, Aaron Pierre.
Photo: Imiterere ya Teyana Taylor ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca, yongeye kunyomoza ibivugwa ko akundana n'umubyini Titi Brown, anashyira umucyo ku mubano ...
Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi, Niyitegeka Gratien, wamamaye nka Papa Sava, yahishuye uko yinjiye mu mwuga wo gukina f...
Umukinnyi wa Los Angeles Clippers, Kawhi Leonard, wegukanye ibikombe bibiri bya NBA, ndetse n'umuhanzikazi w'umunya-Nigeria ...
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...