Follow
Umuhanzi John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, azataramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika kizabera muri BK Arena tariki 21 Gashyantare 2025.
Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Move Afrika kigiye kubera mu Rwanda, dore ko ari ho yabereye ubwo yatangizwaga mu 2023.
Ubwo ibi bitaramo by'uruhererekane bya Move Afrika byabaga ku nshuro ya mbere Kendrick Lamar ni we waririmbye muri ibyo birori byabereye muri BK Arena tariki 6 Ukuboza 2024.
Kuri iyi nshuro, ibitaramo bya Move Afrika bizabera mu bihugu bibiri aribyo u Rwanda na Nigeria.
John Legend, watwaye Grammy Awards 12, azabanza gutaramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025 mbere yo gutaramira i Lagos muri Nigeria tariki 25 Gashyantare 2025.
Uyu muhanzi w'imyaka 45, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "All of Me," "Tonight," "On Time," n'izindi.
Mu Ukuboza 2023, u Rwanda, binyuze mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), rwasinyanye amasezerano na Global Citizen ndetse na pgLang, bategura Move Afrika, yo kwakira ibitaramo byayo buri mwaka mu gihe cy'imyaka itanu.
Move Afrika ni umushinga watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by’ubusumbane buri ku isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku rubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika, aho ibyo bikorwa binyuze mu ruhererekane rw’ibikorwa bya muzika bya buri mwaka.
Mu ntego zayo z’igihe kirekire, Move Afrika igamije guteza imbere ibitaramo by’uruhererekane by’umuziki mpuzamahanga muri Afurika, ubukangurambaga bw’ishoramari ry’ubukungu, guhanga imirimo no gushyigikira amahirwe yo kwihangira imirimo muri buri gihugu cyakira ibi bitaramo.
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...
Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena ku munsi w'ubunani ubwo yanamurikag...
Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imi...
Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuz...
Umuhanzi Nyarwanda Bruce melody agiye gukorana indirimbo n'itsinda ry'abahanzi bakomoka muri Afurika yepfo, Black Diamond.