Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Gashyantare 2025.

John Legend ategerejwe mu gitaramo cya Move Afrika, kirabera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.

Uyu muhanzi ubifatanya no gucuranga piano yageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n'umugore we, Christine Teigen, aho bombi bari bafite akanyamuneza ku maso.

Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Move Afrika kigiye kubera mu Rwanda. Ubwo ibi bitaramo by'uruhererekane bya Move Afrika byabaga ku nshuro ya mbere, Kendrick Lamar ni we waririmbye muri ibyo birori byabereye muri BK Arena tariki 6 Ukuboza 2024.

John Legend, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "All of Me," "Tonight," "On Time," n'izindi.

Mu gitaramo afite muri BK Arena, araza kubanzirizwa n'umuhanzi Bwiza ndetse na Dj Toxxyk.

Kuri iyi nshuro, ibitaramo bya Move Afrika bizabera mu bihugu bibiri aribyo u Rwanda na Nigeria, dore ko John Legend azataramira muri Nigeria nyuma y'iminsi ine gusa ataramiye mu Rwanda.

Mu Ukuboza 2023, u Rwanda, binyuze mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), rwasinyanye amasezerano na Global Citizen ndetse na pgLang, bategura Move Afrika, yo kwakira ibitaramo byayo buri mwaka mu gihe cy'imyaka itanu.

Move Afrika ni umushinga watangijwe n'umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi ku ntego yo guca ubukene bukabije, Global Citizen.

Intego ya Move Afrika ni ugukemura ibibazo by’ubusumbane biri ku isi binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku rubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika, aho hifashishwa ibikorwa bya muzika.

GkSlTYlXEAAYxUX

Photo: John Legend yasesekaye i Kigali afite akanyamuneza mu maso.

GkSlTaMXcAARiwL