Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, basobanuye ko batagaragaza abana babo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kugira ngo bahabwe ubwisanzure mu buto bwabo.

Mu kiganiro Ishimwe Clement na Butera Knowless bagiranye na B&B Kigali, bagaragaje ko badashaka ko abana babo bashyirwa ku gitutu na rubanda kubera ubwamamare bwabo.

Clement yagize ati “Abana dufite ntakivuga ko bazaba abanyamuziki, ndetse ntakivuga ko bazagira aho bahurira n’ibintu bibashyira ku karubanda.”

Yakomeje agaragaza ko we n’umugore we bahisemo guha abana babo umwanya wo kwidagadura, bakaryoherwa n’ubuto bwabo, ati “Kuri twebwe amahitamo yacu yari uko tubaha umwanya wo kuba abana, niba bashaka kujya bajya muri karitsiye bagakina, bakabikora.”

Clement yavuze ko batitaye ku byo rubanda rutekereza ku bana babo kuko ari bo babafite mu nshingano.

Ati “Ku bana ni ho duca umurongo, uwo byateye ikibazo amahitamo ya mbere ahari ni uko twamusaba kubyihanganira. Amahitamo ya kabiri ni ukubyara uwe, akamushyira hanze.”

Clement na Knowless, bamaze imyaka umunani bashyingiranywe, bagaragaje ko bagiye bategwa iminsi n’abantu benshi bavuga ko urugo rwabo rutazaramba, gusa bavuga ko birinze guha agaciro ibica ntegebyabafashije kugira ngo ibitabubaka ntibabitindeho cyane.

Knowless yagize ati “Kuba icyo kintu (kuroshya ubuzima) twaragihuje, byaradufashije cyane kugira ngo ibitatwubaka ntitubitindeho cyane. Ikindi twari tuzi icyo dushaka kandi tubizi neza ko ari cyo kidufitiye akamaro.”

Clement yavuze ko yagowe no kumenyera ubuzima bw’ubwamamare bitewe n’uko akunda ubuzima buri “privacy.”

Knowless yagaragaje ko kugira umuhate wo guhangana biri mu byamufashije kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye abe.

thelink_15

thelink_20

thelink_14