Habiyambere Jean Baptist, wamenyekanye cyane nka Bahati makaca, yigaramye ibyo kujyana mu nkiko umunyamakuru SENGABO Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta. 

Ubwo Bahati Makaca yagiranaga ikiganiro n'umuyoboro wa YouTube witwa MIE, yabajijwe niba ibimaze iminsi bivugwa ko yareze Fatakumavuta aribyo, mu gusubiza arahire ko atigeze na rimwe ajya kurega Fatakumavuta. 

Bahati Makaca yiyemerera ko yagiranye ikibazo na Fatakumavuta ubwo uyu munyamakuru yamushinjaga kurongora umugore ushaje, ariko agahamya ko nubwo bwose byamubabaje atigeze ajya kumurega. 

Uyu muhanzi akanaba umukinnyi wa filime yavuze ko mu myaka amaze muri myidagaduro Nyarwanda yagiye akorwaho inkuru nyinshi zitari nziza ariko atigeze agira uwo ajyana mu nkiko.

Yagaragaje ko nta cyatuma byumwihariko arega Fatakumavuta kuko bamaze igihe kirekire baziranye, aho yanahishuye ko biganye mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (Ordinary level).

Ati "Muri iyo myaka yose, uyumwaka ntabwo aribwo nibutse kujya kurega, kuko Fata ntabwo ariwe wenyine wamvuzeho ibintu bibi."

Yakomeje agira ati "Ndahiye imbere y'Imana yo mu ijuru, ndahiye ku mwana wanjye, ndahiye k'umugore wanjye, sinigeze ndega Fatakumavuta."

Ibi bibaye nyuma yuko ubwo hasomwaga urubanza ruregwamo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, hasomwe amazina y'abarega uyu munyamakuru hakumvikanamo na Bahati Makaca.

Bahati Makaca kandi atangaje ibi nyuma yuko umuhanzi The ben, uri mu bagaragajwe n'ubushinjacyaha ko batanze ikirego barega Fatakumavuta, nawe yigaramye iby'uko yareze uyu munyamakuru, anandikira ibaruwa Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro arusaba kumurekura kuko yamubabariye. 

Fatakumavuta aherutse gukatirwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

Fatakumavuta

Photo: Fatakumavuta aherutse gukatirwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.