Kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Miss Nshuti Muheto Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse anacibwa ihazabu y'amafaranga y'urwanda angana n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000 Frw).
Ni nyuma y’uko uru rukiko rumuhamije ibyaha yari akurikiranyweho birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, ndetse no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite.
Urukiko kandi rwategetse ko Miss Muheto ahanagurwaho icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragaje.
Hashingiwe ku kuba Miss Muheto yaraburanye yemera icyaha kandi ntagore inzego z’ubutabera byatumye agabanyirizwa ibihano yari yasabiwe n’ubushinjacyaha.
Miss Muheto yari akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gutwara ikinyabiziga yasinze, gutwara ikinyabiziga ntabyangombwa abifitiye, ndetse no guhunga nyuma yo gukora impanuka.
Ibi byaha byombi Miss Muheto yabikoze ku itariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yasohokeye mu kabari 'Atelier du Vin' gaherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ahagana mu ma saa sita z’Ijoro ubwo yari atashye ageze mu Kagari ka Nyakabanda muri Kicukiro mu muhanda werekeza i Remera, maze ata umuhanda agonga ipoto ry’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.
Ubwo inzego z’umutekano wo mu muhanda zahageraga, zaramupimye maze zisanga yanyweye ibisindisha.
Kuba asubikiwe igifungo bisobanuye ko ahita arekurwa agataha.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...