Miss Muheto Divine yasabiwe gufungwa umwaka umwe n'amezi umunani ubwo yitabaga Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, tariki 31 Ukwakira 2024.

Muheto, uri kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ku byaha ry'agateganyo ku byaha akurikiranweho n'ubushinjacyaha, yagejweje imbere y'ubutabera ahagana saa Tatu z'igitondo, aho yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kubera ubumenyi buke bwa Muheto, wari wanywereye mu kabari ka Atelier du Vin, mu gutwara imodoka no kuba yari yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto ry'amashanyarazi hamwe n'umukindo ubwo yari atashye aho atuye Kicukiro saa Sita z'ijoro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kandi nyuma yo kugonga yahunze, ariko nyuma aza kugaruka aje gutwara telefoni ze ubwo abaturage bari batangiye guhurura, aho yasanze polisi yahageze akavuga atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Bwashimangiye ko atari ubwa mbere Muheto akoze ibyo ahubwo ko na tariki 23 Nzeri 2024 yabikoze, agirwa inama ndetse asaba n'imbabazi. Ubushinjacyaha bwanzuye busaba ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu byose akurikiranyweho.

Muheto yemeye ibyaha byose akurikiranweho uretse icyo kuba yarahunze nyuma yo kugonga, agaragaza ko ahubwo yegeye ku ruhande kubera ubwinshi bw'abantu bahuruye nyuma yo gukora impanuka.

Ati "Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga, ariko sinemera guhunga.”

Uyu mukobwa, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2022, yasabye ko yagabanyirizwa ibihano, avuga ko yamaze kubona isomo mu minsi amaze afunzwe kandi akaba anasabira imbabazi ibyaha yakoze, agaragaza ko bitazongera ukundi.

Muheto akurikiranweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.