Umuherwe wo muri Tanzania, Lugumi Saidi, wahoze afitanye umubano na Mutesi Jolly, yagaragaje ibimenyetso by'uko asigaye awubanye na Alliah Cool.

Impamvu nyamukuru yateje iyi nkuru ni uko kuri konti ya Instagram ya Lugumi Saidi, Alliah Cool ari we muntu wenyine akurikira, uretse konti zijyanye n’ubucuruzi bwe.

Ibi byahise bikurura impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba hari umubano wihariye uri hagati yabo.

Si ubwa mbere Lugumi avuzwe mu nkuru z’umubano udasanzwe zifitanye isano n’Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 2025, uyu muherwe yigeze kuvugwa cyane mu mubano na Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016.

Gusa uko iminsi yagiye ihita, umubano wabo waje kugenda ucogora buhoro buhoro, kugeza ubwo Lugumi Saidi ahagaritse gukurikira Mutesi Jolly ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye benshi bibaza ko umubano wabo waba warahagaze.

Nubwo bimeze bityo ariko, Lugumi Saidi cyangwa Alliah Cool ntibarerura ku byerekeranye n'umubano wabo.

Ibi bije mu gihe kandi Mutesi Jolly yamaze kwereka amukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y'ubwiza bw'inzu idasanzwe yujuje Kibagabaga mu murenge wa Kimironko.

Mutesi

Inzu idasanzwe yujujwe na Mutesi Jolly.