Follow
Polisi y'u Rwanda yemeje ko Miss Muheto Divine, wabaye Nyampinya w'u Rwanda mu 2022, yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa X kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Ukwakira 2024, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko kandi Muheto akurikiranweho kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Polisi y'u Rwanda yagize iti "Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha."
Amakuru B&B Kigali yamenye nuko Muheto yagonze ipoto ry'itara ryo ku muhanda, agahita ahunga.
Muri Nzeri 2023 nibwo Muheto yaherukaga kuvugwaho kugonga atwaye, aho yari atwaye imodoka yahawe nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinya w'u Rwanda.
Icyo gihe yagonze inyubako yo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, akomereka ku ijisho bidakomeye ariko imodoka ye irangirika cyane.
Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze.…— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 29, 2024
Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze.…
Photo: Imodoka ya Miss Muheto Divine yarangiritse bikomeye muri Nzeri umwaka ushize ubwo yaherukaga kuvugwaho kugonga atwaye.
Umuhanzi Usher na Justin Bieber bari kuvugwa kumbuga nkoranya mbaga cyane nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko bagiranye impaka...
Umuhanzi w’icyamamare Bruno Mars yashyize umucyo ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amushinja guse...
Umuhanzi R. Kelly, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukorwaho iperereza muri gereza y’ i North Carolina afungiyemo,...
Mu magambo meza asize umunyu, umuhanzikazi Simi yifurije umugabo we Adekunle Gold isabukuru nziza y’amavuko.
Umuhanzi Pharrell Williams yahawe umudali witwa ‘Legion of Honour (Ordre national de la Légion d'honneur)’ na Perezida w’Ubu...