Umuhanzi R. Kelly, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukorwaho iperereza muri gereza y’ i North Carolina afungiyemo, nyuma yo gusanganwa nimero ya telefoni y’uwahoze ari umuyobozi wa gereza (warden) mu gitabo cye.
Nk’uko umwunganizi we mu mategeko, Beau Brinkley, yabitangarije igitangazamakuru TMZ, ibibazo bya R. Kelly byatangiye ubwo yinjiraga muri gahunda yo gufasha no kuyobora abandi bagororwa (mentor program) yayoborwaga n’umuyobozi wa gereza.
Brinkley yavuze ko mbere y’uko uwo muyobozi ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, yahaye R. Kelly nimero ye ya telefoni kugira ngo azamushake igihe yaba akeneye inama ku bijyanye n’iyo gahunda yo gufasha abandi bagororwa.
Nyuma y’igihe, uwabanaga na R. Kelly mu cyumba cya gereza yafatanwe telefoni igendanwa, nyamara isanzwe ifatwa nk’ikintu kitemewe muri gereza.
Ibyo byatumye abashinzwe umutekano basaka icyumba cyabo, basangamo agatabo ka R. Kelly kanditsemo nimero ya telefoni y’uwo wahoze ari umuyobozi wa gereza.
Kubera ibyo, ubuyobozi bwa gereza bwahise bumushyira mu gice cyihariye cy’abagororwa cyagenewe abashyirwa mu kato (Special Housing Unit), mu gihe hagikorwa iperereza ku mpamvu iyo nimero yagaragaye mu gitabo cye.
Urwego rushinzwe gereza muri Amerika rwatangaje ko rudashobora gutangaza amakuru ajyanye n’imibereho y’abagororwa cyangwa ingamba z’umutekano kubera impamvu z’ubwirinzi n’umutekano.
Mu mwaka wa 2021, R. Kelly yakatiwe imyaka 30 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ruswa, gukoresha nabi ububasha no gusambanya abana.
Mu 2022, yongeye gukatirwa indi myaka 20 muri Chicago, azira ibyaha birimo gukora amashusho y’urukozasoni arimo abana no gukurura umwana mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Umuhanzi Usher na Justin Bieber bari kuvugwa kumbuga nkoranya mbaga cyane nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko bagiranye impaka...
Umuhanzi w’icyamamare Bruno Mars yashyize umucyo ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amushinja guse...
Mu magambo meza asize umunyu, umuhanzikazi Simi yifurije umugabo we Adekunle Gold isabukuru nziza y’amavuko.
Umuhanzi Pharrell Williams yahawe umudali witwa ‘Legion of Honour (Ordre national de la Légion d'honneur)’ na Perezida w’Ubu...
Umuhanzikazi Temilade Openiyi, uzwi nka Tems, yanditse amateka mashya mu muziki we, aho yabaye umuhanzikazi wa mbere ukomoka...