Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko yinjiye mu rugendo rushya rwo kuvugira abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byumwihariko mu kazi no mu mwuga.
Ibi yabitangaje nyuma yuko abaye umubyeyi, ibintu avuga ko byamuhinduye mu mitekerereze no mu buryo abona isi.
Karungi yavuze ko kuba umubyeyi byatumye atekereza ku mateka ye bwite, ndetse afata icyemezo cyo gusobanura inkuru zose avuga ko zigeze kumwandikwaho mu buryo atemeranya na bwo.
Yavuze ko igihe kigeze ngo agenzure inkuru zivugwa kuri we, anashyire imbaraga mu kuvuganira abagore bahura n’ibibazo nk’ibyo yanyuzemo.
Yibanze cyane ku kamaro ko kubaha uburenganzira n’ubwumvikane, agaragaza ko ari ingenzi ko umugabo wese abanza gusaba no guhabwa uburenganzira busesuye mbere yo kugira icyo akora ku mugore, mu rwego urwo ari rwo rwose.
Ibi byose yabitangaje mu gihe ari gutegura podcast nshya azashyira hanze, aho ateganya kuvugiramo ibibazo bikomeye ariko bikunze kwirengagizwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane cyane abakobwa n’abagore bashaka akazi.
Yagaragaje uko bamwe mu bagabo bafite ububasha mu kazi bashobora kubyitwaramo nabi, bifashishije urwitwazo rwo gutanga amahirwe.
Yatanze urugero rw’umugore ugera mu kigo yiteguye neza, yambaye mu buryo bwubahirije akazi, ariko aho kuganirizwa ku bushobozi bwe, agasuzugurwa cyangwa agahindurirwa ibiganiro bigamije inyungu z’umubiri.
Abinyujije muri iyo podcast, Karungi yavuze ko azashyira ahagaragara bene izo ngeso mbi, anafashe abagore kumenya uburenganzira bwabo no kwanga gukoreshwa nabi.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.