Urubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify rwatangaje ku nshuro ya mbere urutonde rw’abahanzi bumviswe cyane mu mateka yarwo, maze Taylor Swift aza aruyoboye.
Taylor Swift, watangiriye umuziki mu njyana ya country mbere yo kwigarurira pop, amaze imyaka myinshi ku isonga mu bakunzwe ku isi.
Album ze zirimo Fearless na 1989 ni zimwe mu zamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe indirimbo nka "Shake It Off" na "Blank Space" zakunzwe cyane.
Ku mwanya wa kabiri haza Bad Bunny, umwe mu bahanzi bahinduye amateka y’umuziki wo muri Latin.
Yamenyekanye cyane binyuze kuri album YHLQMDLG ndetse n’indirimbo zirimo "Tití Me Preguntó," ibintu byatumye umuziki we ugera ku isi yose.
Umwanya wa gatatu uriho Drake, umuraperi ukomoka muri Canada umaze igihe kirekire ukunzwe n'abatari bake.
Album Take Care ni imwe mu zamufashije kubaka izina rikomeye, mu gihe indirimbo nka "God’s Plan" na "One Dance" zaciye agahigo ku mbuga zicururizwaho umuziki.
The Weeknd aza ku mwanya wa kane, aho akunzwe cyane kubera injyana ye ya R&B ivanze na pop.
Album ye Beauty Behind the Madness n’indirimbo nka "Blinding Lights" byamufashije kuba umwe mu bahanzi bumvwa cyane ku isi.
Ariana Grande aza ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 32 yamenyekanye cyane ku isi binyuze muri album ye Thank U, Next, ndetse n’indirimbo nka "7 Rings" na "Problem."
Iyi mibare igaragaza uko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukora ibihangano bikora ku mitima ya benshi, ndetse ikanerekana uburyo urubuga rwa Spotify rukomeje kuba igipimo mu kugaragaza abahanzi bakunzwe cyane mu muziki.
Urutonde rw'abahanzi 20 ba mbere bumvwa cyane kuri Spotify.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.