Temilade Openiyi, wamamaye nka Tems, akaba umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’isi na Afurika, yemeje ko azataramira mu Rwanda mu 2025.
Ibi bije nyuma y'igihe bivugwa ko hari itsinda ry'abategura ibitaramo mu Rwanda riri mu biganiro n'uyu muhanzikazi, ryifuza ko yazataramira mu Rwanda.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 29 yatangaje ko azataramira mu Rwanda mu mwaka utaha abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, aho yerekanye ko afite ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana, Nigeria, Ghana, na Kenya nyuma yo gutangaza igitaramo afite i Johanessburg muri Afurika y'Epfo tariki 20 Werurwe 2025.
Tems azaza mu Rwanda muri gahunda arimo yo kumurika 'album' ye nshya yise ’Born in the Wild,’ aho anaherutse kuzenguruka ibihugu bitandukanye birimo Australia, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, u Budage, Canada, n'ibindi, mu bitaramo bifite iyo ntego.
Uyu muhanzikazi ukomoka muri Nigeria yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Crazy Things, Damages, Try me, Essence yahuriyemo na Wizkid, n'izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria kuva mu 2021.
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...
Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena ku munsi w'ubunani ubwo yanamurikag...
Umuhanzi John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, azataramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika kizab...
Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imi...
Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuz...