Follow
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yavuze ko yagiriye umugore we Uwicyeza Pamela urukundo rwinshi bitangira no kumutera ubwoba ko byaba ari uguharara, ahishura itafari yashyize ku buzima bwe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na B&B Kigali, The Ben yatomoye Uwicyeza, bamaze amezi 11 bashyingiranywe, agaragaza impinduka zikomeye yazanye mu buzima bwe.
The Ben yavuze ko Uwicyeza, witabiriye irushanwa ry'ubwiza Miss Rwanda mu 2019, yatumye ashyira umutima ku kazi ke k'ubuhanzi.
Ubwo yabazwaga itafari Pamella yashyize ku kazi ke, The Ben yagize ati "Pamella yatumye ngira umutima wo kwita ku kazi kanjye inshuro zirindwi ugereranyije na mbere."
Akomeza agira ati "Pamella ni urutugu rwo kwegamira"
The Ben yahishuye ko urugendo rw'urukundo rwe na Uwicyeza rwatangiye mu 2019 ubwo bahuriraga i Nairobi muri Kenya.
Agaruka ku cyamukururiye kumukunda, The Ben yagize ati "Ni umukobwa mwiza, ariko namukundiye imico ye. Ni umuntu ugira urukundo Kandi wihangana."
The Ben yavuze ko gukundana hagati yabo bitagoranye kubera ko bari bahuje "Indangagaciro."
Icyakora Ben yagaragaje ko muri urwo rukundo yatangiye kugiriramo ubwoba bitewe nuko urwe rwiyongeraga cyane, agatekereza ko byaba ari agahararo.
Ati: "Nakunze Pamella cyane ngira ubwoba ko byaba ari agahararo. Mbimubwiye aranseka."
The Ben yavuze ko mu kazi k'ubuhanzi bakora bahura n'ibibatera ihungabana, ariko biba byiza iyo ufite "urutugu rwo kwegamira, kandi ni cyo gisobanuro cya Pamella" mu buzima bwe.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...