Follow
Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena ku munsi w'ubunani ubwo yanamurikaga 'album' ye ya gatatu mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo cyiswe "The New Year Groove" cyayobowe n'abanyamakuru, Lucky Nzeyimana na Anita Pendo, kikaba cyahuruje ibihumbi by'abantu bari buzuye BK Arena, barimo abahanzi bagenzi be ndetse n'abayobozi batandukanye.
The Ben, wamaze amasaha arenga abiri ku rubyiniro, yitabaje abahanzi benshi batandukanye bagiye bakorana indirimbo mu myaka yashize.
Yinjiriye ku ndirimbo "Ni Forever" yasohoye mu mpera za 2023, nyuma uyu muhanzi yaje kuvanga indirimbo ze za kera zatumye amenyekana n'iza vuba.
Ku rubyiniro, The Ben yafashijwe n'abahanzi baririmbanye indirimbo zakunzwe kera nka Tom Close, bakoranye indirimbo zirimo "Sinarinkuzi" na "Thank You," ndetse na Fireman, P Fla, na murumuna we Green P.
Abahanzi Kevin Kade na Element na bo ni bamwe mu baririmbanye na The Ben ku rubyiniro binyuze mu ndirimbo "SiKOSA." Mu gihe Yampano yamubimburiye ku rubyiniro.
Itorero Inyamibwa na ryo ryafashije uyu muhanzi ubwo yaririmbaga indirimbo zirimo "Naremeye."
Umuhanzi Otile Brown, ukomoka muri Kenya, na we yisunze The Ben ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye zirimo "Can't get Enough."
Photo: Umuhanzi The Ben yanyuze ibihumbi byitabiriye igitaramo cye muri BK Arena. Ifoto y'IGIHE
Photo: Umuhanzi Bruce Melody ndetse n'abo babana mu nzu ya 1:55 AM bitabiriye igitaramo cya The Ben.
Photo: Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, ni umwe mu bitabiriye igitaramo. Ifoto y'IGIHE
Photo: Umuhanzi Tom Close yaririmbanye na The Ben indirimbo zirimo "Sinarinkuzi" na "Thank You."
Photo: The Ben yageraga aho agafatwa n'amarangamutima kubera urukundo yeretswe n'abitabiriye igitaramo.
Photo: BK Arena yari yuzuye.
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...
Umuhanzi John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, azataramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika kizab...
Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imi...
Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuz...
Umuhanzi Nyarwanda Bruce melody agiye gukorana indirimbo n'itsinda ry'abahanzi bakomoka muri Afurika yepfo, Black Diamond.