Umuhanzi The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro agaragaza ko yahaye imbabazi umunyamakuru Sengabo Jean Bosco, wamenyekanye nka Fatakumavuta.
Tariki 6 Ugushyingo 2024, habura amasaha make ngo Fatakumavuta asomerwe imyanzuro y'urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nibwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko yababariye umunyamakuru Fatakumavuta, ndetse anamwifuriza kurekurwa agataha.
Nyuma y'ubwo butumwa yanyujije ku imbugankoranyambaga ze, abenshi batandukanye banyuze ahatangirwa ibitekerezo bamunenga bamubwira ko niba koko yiyemeje kubabarira Fatakumavuta atari akwiye kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ahubwo yamusabira imbabazi mu urukiko.
Uwunganira Fatakumavuta nawe ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, abajijwe niba imbabazi The Ben yahaye Fatakumavuta hari icyo zigiye guhindura ku birego uyu munyamakuru akurikiranyweho, yavuze ko mu gihe byaba binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga gusa ntacyo byatanga.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 7 Ugushyingo 2024, nibwo hacicikanye ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro arumenyesha ko yahaye imbabazi Fatakumavuta.
Muri iyo baruwa bigaragara ko yanditswe tariki ya 5 Ugushyingo 2024, The Ben yagize ati "Njyewe MUGISHA Ben alias The Ben ufite indangamuntu nimero 1198780015555102 utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga nandikiye Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco yarekurwa."
Photo: Ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro arusaba ko Fatakumavuta yarekurwa.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...