Mugisha Benjamin, wamenyekanye nka The Ben, agiye gusohora album ye ya gatatu.
Abinyujije ku urubuga rwe rwa Instagram, The Ben yashyize hanze amashusho ari kuririmba imwe mundirimbo yise "Better" byitezwe ko izaba iri kuri iyo album ye.
Uyu muhanzi, ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no mu Rwanda, yagaragaje ko album agiye gusohora izaba yuje urukundo akunda abafana be.
Agira ati "Buri nota, buri murongo bikoranye urukundo n'icyubahiro mbafitiye mwese. Iyi album yuzuye urukundo ruva ku mutima, kandi ndabizeza ko ikwiriye gutegerezwa.
The Ben Kandi yahishuye ko iyo album izasohoka mu Ukuboza, agira ati "Ukuboza kuzaba ukw'amateka. Urukundo n'ukwihangana byanyu ntako bisa."
The Ben yagiye ashinjwa ubunebwe mu myaka yatambutse n'abantu batandukanye baba mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ariko muri uyu mwaka ubona ko yongeye gushyira imbaraga cyane mu umuziki we, dore ko hamaze kujya hanze indirimbo eshatu arimo.
Harimo indirimbo ebyiri yakoranye n'abandi bahanzi, 'Sikosa' na 'Intsinzi', ndetse na 'Plenty' yikoranye, ari nayo iheruka kujya hanze.
The Ben yasohoye album ye ya mbere 'Amahirwe ya Nyuma' mu 2009, naho iya kabiri 'Ko Nahindutse' ayisohora mu 2016.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...