Umuhanzi The Ben yahakanye ibyavuzwe ko yareze umunyamakuru Sengabo 'Fatakumavuta' Jean Bosco mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, The Ben yasangije abamukurikira ifoto ya Fatakumavuta ayiherekeresha amagambo agaragaza ko yamubabariye.
Yagize ati “Nahisemo urukundo, nahisemo gutanga imbabazi nubwo amagambo yankomerekeje cyane, ndagusengera ngo ucungurwe kandi ubone amahoro.”
Yakomeje agira ati “Ubutabera butangwe ndetse n’impuhwe. Nemera ko twese dushobora gukosa ndetse tukanisubiraho tugahinduka bashya. Fata ndagusengera ngo urekurwe, ndanizera ko urukundo ruzayobora ahazaza hawe harimo amahoro.”
Binyuze ahatangirwa ibitekerezo (comment sections), umwe mu bakurikira uyu muhanzi yamusabye ko yakura ikirego cye mu rukiko niba koko yarababariye Fatakumavuta.
Ati "Niba aribyo koko, kura ikirego mu urukiko tubone ko ukomeje koko, ntiwakabaye urega umuntu ngo yakuvuze kandi nawe uvuga abandi, byibura tekereza k'umuryango yaratunze."
The Ben yahise amusubiza agira ati "Ku makuru naguha, ntabwo nigeze murega."
Hashize ibyumweru birenga bibiri Fatakumavuta atawe muri yombi, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gusebanya akoresheje imbuga nkoranyambaga, yakoreye abarimo The Ben, Meddy ndetse na Bahati Makaca.
The Ben, ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse no mu Rwanda, yanditse aya magambo mu gihe habura amasaha make ngo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rufate icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Fatakumavuta.
Rwambikanye hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro MCKenna Robert,...
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye...
Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no...
Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Michael Duarte wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana arashwe Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...
Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i ...