Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Daniel Etiese Benson uzwi nka Bnxn, ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe 'Friends Of Amstel Experience.'

Ni igitaramo uyu muhanzi umenyerewe mu njyana ya Afro-fusion azahuriramo n'abandi bahanzi b'Abanyarwanda barimo nka Kenny K Shot, Nillan, Mistaek, ndetse na Bruce The 1st.

Iki igitaramo giteganijwe tariki 23 Ugushyingo 2024, aho kizabera muri Camp Kigali.

Bnxn, wahoze witwa Buju, yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Mood' yakoranye na Wizkid, 'Finesse,' yakoranye na Pheelz, 'Feeling,' yahuriyemo na Ladipoe, 'Bae Bae' aheruka gukorana na Ruger, ndetse n'izindi nyinshi.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari kwandika amateka mu muziki Nyafurika, ndetse no hanze y'uyu mugabane.