Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi akazi mu bitaramo byo mu Rwanda.
Ubwo yaganiraga na Isango Star TV ku Cyumweru, tariki 6 Ukwakira 2024, uyu muhanzi yagize ati: “ibaze ariko ngo kubera ko udafite abaguhagarariye (management), ngo ntabwo urahabwa akazi kubera ko batagiye kuganira n'umuntu uri gutanga akazi, kandi uri umuhanzi ari kubibona ko uri gukora!"
Yakomeje agira ati: “Ariko muzi impamvu uwo muntu avuga ko ashaka kuganira n’uhagarariye umuhanzi (manager)? Nuko manager baba bari bumuhe miliyoni mirongo itanu, umuhanzi zikamugeraho ari miliyoni eshatu. Nonese urumva atari magendu?”
Yampano kandi yakomoje ku indirimbo ye 'Hawayu', yakozwe na Element, avuga ko uyu musore, utunganya amajwi y’indirimbo (music producer), yayimuhaye abanje kumugora cyane, aho ngo yayimuhaye imaze imyaka ibiri bayikoze.
Yagize ati: “Element agira akantu ko gushaka ko ibihembo byose batanga mu muziki yabitwara, rero guhera mu kwa Mbere kugeza mu kwa Kane nta ndirimbo yapfa kuguha ngo uyisohore. Kuva mu kwa Gatanu kugeza mu kwa Cyenda aba arimo gusohora ama project y'abahanzi afitiye indirimbo kugirango mu mpeshyi abe ari we uri gukora izigezweho (hit)."
"urumva rero iyo isi aba yarubatse ihombya bamwe ikungura abandi, kumperereza indirimbo rimwe na Chriss Eazy, Kevin Kade, na kenny sol, abahanzi bari hejuru, indirimbo yanjye aba yamaze kuyitwika."
Yampano, wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Uworizagwira’, ‘Bucura’, n’izindi, yavuze ko adateganya kongera gukorana na Element, kereka igihe azaba yahinduye imikorere.
Uyu muhanzi, uri mu bize mu ishuri ry’umuziki riherereye I Muhanga, yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sibyange' iri mu zikunzwe muri iyi minsi.
Ishimwe Clement, washinze inzu ya Kina Music anatunganyirizamo umuziki, n’umugore we akaba n’umuhanzikazi, Butera Knowless, ...
Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena ku munsi w'ubunani ubwo yanamurikag...
Umuhanzi John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, azataramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika kizab...
Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imi...
Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuz...