Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye ko atorohewe n’urushako amazemo amezi atandatu gusa.

Mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agahita yongera akayasiba, Vestine yavuze ko yafashe umwanzuro mubi wo guhitamo umugabo bari kumwe, ndetse yongeraho ko mu gihe bamaranye, abayeho ubuzima bubi.

Yanditse ati "Uyu munsi, ubuzima ndi kubamo si bwo nahisemo,. Ndi kuba mu bihe bibi kandi simbikwiye."

Vestine n'umugabo we

Photo: Umuhanzikazi Ishimwe Vestine yaciye amarenga ko abanye nabi n'umugabo we Ouedraogo, ukomoka muri Burkina Faso.