Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, yongeye gukurura impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibasira mu buryo butaziguye umuhanzi mugenzi we Seun Kuti.

Izo mpaka zaturutse ku makimbirane amaze igihe hagati ya Seun Kuti n’abakunzi b’abakadasohoka ba Wizkid.

Seun Kuti yarakariwe cyane n’abakunzi ba Wizkid ubwo yavugaga ko badakwiye kugereranya uyu muhanzi, ufite ibihembo bya Grammy bibiri, ndetse na se Fela Anikulapo-Kuti, ufatwa nk’umwami w’injyana ya Afrobeats.

Seun Kuti avuga ko kubagereranya ari ukudaha agaciro umurage wa se, Fela, aho avuga ko umurage yasize atari uwo mu muziki gusa ahubwo yanagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya politiki, kumenyekanisha umuco, ndetse no guhanga injyana ya Afrobeats.

Aya makimbirane yafashe indi ntera ku rubuga rwa X, aho abenshi bagiye bagaragaza ko Fela ari we wahanze akanaryoshya injyana ya Afrobeats, mu gihe abandi bagaragaza ko Wizkid yagejeje iyi njyana n’umuziki muri rusange ku rwego mpuzamahanga.

Wizkid, wari umaze igihe acecetse kuri iyi ngingo, yaje kuvuga nyuma y’uko Seun Kuti avuze ko atubaha cyangwa atita ku bafana be.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma akongera akabusiba, Wizkid yishongoye kuri Seun Kuti ndetse na se, Fela, umaze imyaka 28 yitabye Imana.

Yagize ati “Ndi Big Wiz buri munsi, ndakuruta wowe na so!!”

Ayo magambo yahise akongeza umuriro ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko mu bakunzi b’umuziki wo muri Nigeria, aho abo bahanzi bakomoka.