Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bashya nk'uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.

Abo basenateri bashyizweho n'umukuru w'igihugu barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine, na Gasana Alfred.

Prof Dusingizemungu na Uwizeyimana bo bari basanzwe muri Sena y'u Rwanda, ndetse bagiye gutangira manda yabo ya kabiri.

Ubu Sena y'u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo abagabo 13 ndetse n'abagore 13, bigaragaza ko ihame ry’uburinganire riri kubahirizwa.